Ikipe ya APR FC yatsinzwe n'Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino wo ku munsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakinwe kuri iki Cyumweru Saa Cyenda kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.
Uko umukino wagenze umunota ku munota;
Umukino urangiye Amagaju FC atsinze APR FC igitego 1-0. APR FC isoje imikino ibanza ya shampiyona itsindwa ibitumye ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri n'amanota 31 mu gihe Amagaju FC yo yahise ajya ku mwanya wa 7 n'amanota 21.
90+6' Twagirumukiza Clement atabaye Amagaju FC ku mupira Tuyisenge Arsene yarashyize ku mutwe maze arazamuka awushyira muri koroneri
90+5' Ndayishimiye Edouard asohowe mu kibuga ku ngombyi y'abarwayi nyuma y'uko yari akorewe ikosa na Niyomugabo Claude
90+2' Amagaju Fc akoze impinduka ya mbere mu kibuga aho Rachid Mapoli asimbuwe na Iradukunda Daniel
Umukino wongeweho iminota 8
89' APR FC yari ibonye igitego cyo kwishyura ku mupira waruhinduwe na Kwitonda Alain Bacca yarahinduye maze Twagirumukiza Clement agiye kuwukuramo ushaka kumucika ngo ujye mu izamu ariko birangira yongeye kuwufata
87' Rachid Mapoli yari abonye umupira mwiza yari azamukanye ku ruhande rw'ibumoso ariko Pavelh Ndzira arasohoka awumukura ku kuguru
85' Mamadou Sy yarabonye umupira mwiza ari mu rubuga rw'amahina gusa Twagirumukiza Clement asohoka neza awukuraho
83' APR FC ikomeje gushaka uko yakwishyura gusa ba myugariro b'Amagaju FC bari kwirwanaho
79' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Yussif Dauda na Nshimiyimana Yunusu hajyamo Richmond Lamptey na Ndayimiye Dieudonne
75' Umunyezamu w'Amagaju FC akomeje gukora akazi gakomeye,Ruboneka Jean Bosco yari azamuye umupira ashaka imitwe ya ba rutahizamu ariko uyu munyezamu arazamuka awufata nta nkomyi
72' Twagirumukiza Clement aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma y'uko agize ikibazo mu maso
69' Myugariro wa APR FC,Nshimiyimana Yunusu aguye mu rubuga rw'amahina ashaka penaliti aho yerekanaga ko Dusabe Jean Claude amukoreye ikosa ariko umusifuzi ntiyayitanga
68' Darko Novic yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Mugisha Gilbert hajyamo Mamadou Sy
67' APR FC ibonye kufura yari iteretse ahantu heza itewe na Kwitonda Alain Bacca ashyira umupira kwa Dauda Yussif nawe agiye kurekura ishoti ariko abakinnyi b'Amagaju FC bitambika umupira
64' Ndayishimiye Edouard aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga
63' Ruboneka Jean Bosco yarabonye umupira mwiza yashoboraga kugira icyo abyaza ariko arawutindana birangira ba myugariro b'Amagaju FC bawumukuyeho
58' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Dushimimana Olivier na Niyibizi Ramadhan hajyamo Mamadou Lamine Bah na Kwitonda Alain Bacca
56' Amagaju FC afunguye amazamu ku mupira mwiza waruhinduwe na Dusabe Jean Claude maze ba myugariro ba APR FC bananirwa kuwukuraho usanga Ndayishimiye Eduard awushyira mu nshundura
54' Kiza Useni Seraphin azamukanye umupira awuhindura kwa Rachid Mapoli nawe agiye kuwuhindura imbere y'izamu ba myugariro ba APR FC bawushyira muri koroneri itagize icyo itanga
50' Dauda Yusif wa APR FC agerageje uburyo imbere y'izamu ariko umupira unyura hejuru y'izamu kure
48' APR FC ibonye kufura nziza ku ikosa Malanda Destin yarakoreye Dushimimana Olivier Muzungu ariko Ruboneka Jean Bosco ayitera hejuru y'izamu kure
46'Igice cya kabiri gitangijwe na APR FC ariko ntabwo itindanye umupira
Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0
45+2' Mugisha Gilbert yeretswe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Sebagenzi Cyrille
45+1'Dusabimana Jean Claude wabonye ikarita y'umuhondo yihanangirijwe n'umusifuzi nyuma yuko atari kwishimira ibyemezo by'umusifuzi
Iminota 3 niyo yongeweho mbere y'uko igice cya mbere kirangira
43' APR FC yongeye kurata uburyo ku mupira Niyomugabo Claude ahaye Niyibizi Ramadhan arekura ishoti rinyuze hejuru y'izamu kure
42' Dusabimana Jean Claude yeretswe ikarita y'umuhondo ku ikosa yari ikoreye Nshimiyimana Yunusu
41' Dushimimana Olivier Muzungu akorewe ikosa mu rubuga rw'ikipe ye
38' Rachid Mapoli w'Amagaju FC ahawe booo n'abafana ba APR FC nyuma y4uko yari azamutse acenga neza ariko yagera imbere y'izamu akarekura ishoti rinyuze kure
36' Amagaju Fc nyuma yo gusatirwa cyane nayo yarabonye uburyo imbere y'izamu ku mupira Ciza Husen Seraphin yarabonye imbere y'izamu ariko Nshimiyimana Yunusu aratabara
35' NyamukanDagira yongeye kurata ikindi gitego cyabazwe! Ruboneka Jean Bosco ahaye umupira Tuyisenge Arsene nawe awushyira kwa Niyibizi Ramadhan arekura ishoti rikubita igiti cy'izamu maze Dushimimana Olivier agiye gusobyamo biranga
32' APR FC irase igitego cyabazwe ku mupira mwiza Dauda Yussif yarahaye Ruboneka Jean Bosco? acenga ba myugariro b'Amagaju FC nawe awushyira kwa Tuyisenge Arsene wari usigaranye n'umunyezamu arekura ishoti gusa Twagirumukiza Clement aratabara
30' Mugisha Gilbert aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma y'uko atewe umupira mu nda
27' Biragaraga ko abakinnyi ba APR FC batari batangira guhuza 100% muri uyu mukino,Aliou Souane yarazamuye umupira muremure ashaka Dushimimana Olivier Muzungu ariko birangira umurenganye
25' APR FC ikomeje gushaka igitego hakiri kare, Ruboneka Jean Bosco azamuye umupira muremure abarimo Nshimiyimana Yunusu bagerageza gushyiraho umutwe ariko uba muremure urabarengana
23' Tuyisenge Arsene abonye umupira ari mu rubuga rw'amahina arihindukiza arekura ishoti gusa umupira ukubita mu bituza bya Tuyishime Emmanuel ujya muri koroneri itagize icyo itanga
21' Pavelh Ndzira afashe umupira wa mbere kuva umukino watangira ku ishoti ryari rirekuwe na Ndayishimiye Edouard
19' Nyuma y'uko abonye ibyo guhererakanya bitari gukunda, uwitwa Aliou Souane afashe umwanzuro arekura ishoti rirerire ari inyuma gusa umupira uragenda unyura hejuru y'izamu kure
16' Aliou Souane ahaye umupira muremure Dushimina Olivier Muzungu washoboraga nawe kuwuhindura mu rubuga rw'amahina bikaba byagira icyo bibyara ariko ntiyabikora asubiza inyuma
12' Amagaju Fc abonye kufura impande y'umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri ku ikosa Niyibizi Ramadhan yarakoreye Malanda Destin gusa itewe na Matumona ba myugariro ba APR FC bakura umupira imbere y'izamu nta nkomyi
10' Umukinnyi w'Amagaju FC,Nkurunziza Seth aryamye hasi aho ari kwitabwaho n'abaganga nyuma y'uko agonganye n'uwa APR FC
8' Amakipe yombi nta nimwe irabona uburyo buremereye imbere y'izamu ry'indi, APR FC niyo iri kugerageza guhererekanya ariko ikabikorera mu rubuga rwayo
5' Kiza Seraphin yarabonye umupira wa mbere imbere y'izamu rya APR FC ariko Niyibizi Ramadhan aratabara, ahita awumwaka ataragira icyo awumaza
3' Ikipe ya APR FC niyo iri guhererekanya umupira igerageza igerageza gushaka aho yamenera
2' APR FC ibonye uburyo bwa mbere ku mupira Mugisha Gilbert yarasunikiye mu rubuga rw'amahina Tuyisenge Arsene nawe aragenda arekura ishoti gusa Twagirumukiza Clement umupira awukuramo
1' Umukino utangijwe n'Amagaju FC ariko Dushimimana Olivier ahise awaka Kiza Useni seraphin
15:00' Umukino uratangiye
14:54'Abasifuzi bagiye kuyobora uyu mukino ni Twagiramukiza Abdoul uri hagati,Karangwa Justin(umusifuzi wa mbere w'igitambaro), Nsengiyumva Jean Paul(umusifuzi wa kabiri w'igitambaro) mu gihe umusifuzi wa kane ari Kayitare David.
14:51' Amagaju FC agiye gukina uyu mukino ubusatirizi bwayo buyobowe na Kiza Husen Seraphin umaze gutsinda ibitego 8 muri shampiyon mu gihe umukinnyi wa APR FC ufite byinshi ari Mamadou Lamine Bah n'ibitego 3
14:39' Uyu mukino ugiye kuba nyuma y'uko muri iyi Sitade n'ubundi ku munsi w'ejo hari hakiniwemo umukino Mukura Vs yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1
14:38'Amakipe yombi arimo arishyushya mbere y'uko acakiranira mu kibuga
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;Pavelh Ndzila, Niyomugabo Claude, Aliou Soaune, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clement, Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert Dushimimana Olivier na Tuyisenge Arsene.
Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga;Twagirumukiza Clement ,Nkurunziza Seth,Shema Jean Baptiste,Dusabe Jean Claude,Matumona Wakonda,Tuyishime Emmanuel,Semageni Cyrille,Rachid Mapoli ,Malanda Destin,Ndayishimiye Eduard na Kiza Husen Seraphin.
Mu mukino ikipe Amagaju FC iheruka gukina muri shampiyona yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2-1 naho APR FC yo yatsinze Marine FC ibitego 2-1.
Uko amakipe yombi ahagaze kugeza ubu, ikipe y'Amagaju FC iri ku mwanya wa 9 n'amanota 18, mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa 2 n'amanota 31.
Uyu ni uwa Gatatu ikipe y'Amagaju FC igiye gukina na APR FC kuva yakongera gukina icyiciro cya mbere mu mwaka ushize w'imikino nyuma y'uko yari yaramanutse mu Cyiciro cya Kabiri mu 2019.
Imibare yerekana ko mu mikino 11 ya shampiyona iheruka imaze guhuza aya makipe yombi,APR FC yatsinzemo 8 , Amagaju FC nta n'umwe yatsinzemo mu gihe banganyijemo 3.
Uyu mukino uhuriranye n'uko Amagaju FC arimo arizihiza isabukuru y'imyaka 90 ibayeho. Iyi kipe iri mu makipe akuze mu Rwanda yashinzwe mu 1935.
Abakinnyi ba APR FC bishyushya
Ubwo abakinnyi ba APR FC bageraga kuri sitade
Abamaze kugera muri Sitade mpuzamahanga ya Huye biganjemo abafana ba APR FC
TANGA IGITECYEREZO